Danny Mutabazi yashyize hanze indirimbo shya yise “Ukuboko Kwawe”

Ni umwe mu baramyi bakomeje guhembura imitima ya benshi, muri iki gihe Imana ikomeje kumukoresha. Kuri ubu umuramyi DANNY Mutabazi yamaze gushyira ahagaragara indirimbo yise “Ukuboko Kwawe”

Uyu muramyi wamenyekanye mu ndirimbi nka Kaluvari, Ntiyasinziriye, Binkoze ku Mutima, Saa cyenda n’izindi, muri iki gihangano gishya yise ’Ukuboko Kwawe’agaruka ku ’Impamvu turwana ntidutsindwe urugamba nuko turi munsi y’Ukuboko kw’Imana Intambara suko zitaza ahubwo zisanga tubundikiwe’.

Danny Mutabazi yatangarije GENESISBIZZ ko iyi ndirimbo ari impumeko ikomeye ndetse ko ayiha agaciro yagize.

Yagize ati ’Indirimbo nayise ’Ukuboko kwawe’ ikubiyemo ubutumwa bwerekana ko Imana yihagije mu mikorere ndetse nashatse gutanga ihumure kubabona hari ibibagoye ko nta wundi murengezi uretse uwiteka Imana’’.

Yakomeje avuga ko uyu mwaka afite indirimbo nyinshi ziri gutunganywa, zimwe ari amashusho izindi amajwi kandi zose zizasohoka kuri alubumu ya kabiri nubwo avuga ko ataramenya neza niba azayimurika uyu mwaka.

Uyu muramyi yari aherutse gushyira hanzi indirimbo yise "Saa Cyenda", nayo izaba iri kuri alubumu ya kabiri ari gutegura, ndetse n’indi yise "Amarira y’ibyishimo". Kuri ubu hakaba hari gukorwa amashusho yayo azajya hanze mu mpera z’uyu mwaka.

Danny Mutabazi asaba abantu gukomeza kumushyigikira haba mu bitekerezo ndetse n’inama zitandukanye ndetse no kumugaragariza ibyifuzo byabo kugirango barusheho gushakira ibisubizo hamwe no kubisengera.

Ubusanzwe umuhanzi Danny Mutabazi asengera mu itorero rya ADEPR Kumukenke kuva mu mwaka wa 2015, aheruka gushyira ahagaragara Albumu yise ’’Calvary’’ yakoreye muri Dove Hoteli ku Gisozi tariki ya 2 Kamena 2019.

Amagambo agize iyi ndirimbo

Dore Impamvu turwana ntidutsindwe urugamba nuko turi munsi y’Ukuboko kw’Imana Intambara suko zitaza ahubwo zisanga tubundikiwe

Chorus:Ukuboko kwawe Mana ntikwaheze ng’Unanirwe gukora
2.Mana undwanira ishyaka Iyo urugamba rushyushye hirya hino Iyo nta gisubizo mpabona ni wowe umbambira Amahema *2

Mana undwanira ishyaka Iyo bingoye hirya hino mbona nta nzira ni wowe undwanirira nkabibona

Mana we mana we urandenjyera hirya hino Iyo nta gisubizo mpabona ni wowe umbambira amahema

Umva hano indirimbo nshya ya Danny Mutabazi yise" Ukuboko Kwawe"

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO