Danny Nanone wari umaze iminsi afunze kuri ubu yarekuwe n’urukiko rwa Kicukiro

Umuhanzi Ntakirutimana Danny wamamaye nka Danny Nanone yarekuwe nyuma
y’igihe afunze azira icyaha cyo gukubita no gukomeretsa uwo bashakanye banabyaranye umwana umwe.

Nyuma y’imvururu zabaye mu rugo rw’uyu muhanzi aho yarwanye n’umugore we bikaza kurangira amukomerekeje , inzego z’umutekano zahise zifata Danny Nanone ashyikirizwa ubutabera ngo aburane icyaha cyo gukubita no gukomeretsa uwo bashakanye kandi abikoze ku bushake.

Kuri uyu wa Kane nibwo uyu muhanzi yari yitabye urukiko rwa Kicukiro maze umucamanza yanzura ko Ntakirutimana Danny afungurwa akazajya yitaba ubushinjacyaha ari mu rugo iwe.

Iki cyemezo cyafashwe nyuma yuko ubushinjacyaha bwo bwifuzaga ko uyu muhanzi yafungwa iminsi mirongo itatu yagateganyo.

Ntakirutimana Danny abaye umuhanzi wa kabiri ukurikiranyweho icyaha cyo gukubita no gukomeretsa ku bushake uwo bashakanye nyuma ya Nyakwigendera Tuyishime Joshua wamenyekanye nka Jay Polly nawe wigeze gukurikiranwaho icyo cyaha.



Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO