Danny Nanone wiga umuziki avuga ko ubu na we yawigisha

Ntakirutimana Danny wamenyekanye nka Danny Nanone mu muziki yavuze aho ahagaze kuri ubu mugihe cy’imyaka ibiri ishize agiye kwiga umuziki ku kigo cy’I Muhanga.

Danny Nanone ni umwe mu baraperi bagezweho mu Rwanda igihe kinini gusa inkuru yo kumva ko agiye kuba ahagaritse gusohora indirimbo akajya kwiga umuziki yaratunguranye.

Uyu muhanzi uri mu mwaka wa nyuma yiga umuziki, na we avuga ko kuhajya cyari ikemezo gikomeye kuko atabyumvikanagaho n’abandi bantu bakoranaga bya hafi mu muziki.

Mubyo yibandaho aho yagiye kwiga harimo gutunganya indirimbo (Production), no gucuranga bimwe mu bikoresho bya muzika birimo Piano n’ingoma za kizungu.

Ati “Ubu ndi kugenda mbimenya cyane. Nakwigisha n’umuntu ahubwo akaba mwiza no kundusha.”

Mugusibanura impamvu yo gufata icyemezo cyo kujya kwiga umuziki kandi yari asanzwe ari mu bahanzi bahagaze neza avuga ko byatewe nicyo akunda yumva ko kimurimo.

Ati “Hari igihe umuntu akura akavumbura ariko bikagera ahantu ugakurikira icyawe kikurimi…Nakurikiye ibindimo kugirango nereke Isi ibimvuyemo bitandukanye nibyo natanga nabikuye ku bandi.”

Uyu muhanzi wiga I Muhanga akaba ari naho atuye kuri ubu iwe yamaze no kuhubaka Studio itunganya umuziki.

Ati “Studio ihari ni iyo mu rugo nkoreraho imyitozo ntabwo ari iya Business gusa ijya imfasha nkaba nazana nk’undi mu Producer akamfasha kuko sindagera aho nizera urwego rwanjye mu gutunganya indirimbo.”

Avuga iki ku kuba byaravuzwe ko yanze ishuri

Umuyobozi w’iri shuri Danny Nanone yigaho Might Popo yigeze gutangaza ko uyu musore w’umuraperi yaretse ishuri.

Danny Nanone yabisobanuye avuga ko ataretse ishuri ahubwo yari mu bindi bikorwa bya muzika bitewe na uko igihembwe cya gatatu aba ari igihe cyo gushaka aho wimenyereza (Sitage).

Ati “Twiga imyaka itatu uyu mwaka nize ibihembwe bibiri ikindi nshaka aho njya kwimenyereza, uko njye nabikoze bitandukanye n’abandi kuko nsanzwe mbimenyereye.
Icyo kiciro njye nari narakirangije kuko nabikoze mu buryo bwanjye njya kwihugiraho no kwihugura ukwanjye. Ahubwo nibwo nakoraga cyane kuruta uko nakoraga mu ishuri.”

Danny Nanone yasoje avuga ko nyuma yavuganye n’umuyobozi we amubwira ko ashaka kugaruka ku ishuri akiga nkuko bisanzwe.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO