Danny Vumbi ati “Bibaye ngombwa igihugu nacyitangira”

Semivumbi Daniel uzwi ku mazina ya Danny Vumbi mu muziki yasohoye indirimbo yitwa duharanire kuba intwari avuga ko bitewe n’urukundo akunda igihugu bibaye ngombwa ngo yacyitangira.

Muri iyo ndirimbo nshya yise ‘Duharanire kuba intwari’ aba avuga ikiza cy’ubutwari, ko mu Rwanda tugomba kubigira umuco tukima icumbi umuco w’ubugwari.

Avuga ko iyi ndirimbo yayikoze abisabwe n’urwego rw’igihugu rushinzwe intwari z’igihugu ariko hagamijwe kwimakaza umuco w’ubutwari mu banyarwanda cyane cyane urubyiruko.

Buri mwaka taliki ya 1 Gashyantare mu Rwanda bizihiza umunsi mukuru w’intwari aho usanga abayobozi cyangwa se abandi bantu bakomeye baba bafite ubutumwa bagenera Abaturarwanda.

Danny Vumbi nk’umuhanzi nawe hari ubutumwa agenera Abanyarwanda kuri uwo munsi.

Ati “Ubutumwa bukomeye natanga kuri uyu munsi ni uko intwari igomba kugira umutima ukomeye ntikangwe n’ amananiza. Bibaho mu buzima bwa buri munsi amananiza anyuranye mu kazi mu mibereho yacu gusa ntabwo akwiye kutubuza kugera ku ntego twiyemeje n’iyo byaba ngombwa ko n’ubuzima wabutakaza.”

Danny Vumbi akomeza avuga ko bitewe n’urukundo akunda igihugu cye yanakitangira aho yaba akenewe cyangwa bibaye ngombwa.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO