Danny Vumbi yagize isabukuru y’amavuko umugore we avuga ibyiza bye

Semivumbi Daniel wamenyekanye mu muziki ku mazina ya Danny Vumbi uyu munsi yagize isabukuru y’amavuko umugore we amubwira ko yamukuyeho ibyiza birimo n’abana beza amusaba ko icyo ashaka cyose aza kukimukorera uyu munsi.

Danny Vumbi na Muhawenimana Jeannette bamaze imyaka 16 babana nk’umugore n’umugabo gusa mbere yo kubana bari barabanje gukundanaho indi myaka isaga ine.

Kuri iyi taliki ya 28 Ukwakira uyu muhanzi ari mu bagira isabukuru y’amavuko. Inshuti ze ndetse nabo mu muryango we binyuze ku mbuga nkoranyambaga bagenda bamuvuga ibyiza bamukuyeho ari nako barushaho kumwifuriza ibindi byiza ndetse n’umugisha.

Muri abo harimo n’umugore we wagize ati “Wampaye buri kimwe nagusabye, urukundo, abana beza, ibiruhuko n’ubuzima bwiza. Uyu munsi ninjye utahiwe, unsabe icyo ushaka kubera ko ari umunsi wawe w’amavuko.”

Danny Vumbi n’umugore we bafitanye abana babiri b’abahungu hamwe nundi barera.

INSHAMAKE KU BUZIMA BWA DANNY VUMBI

Danny Vumbi ku mazina ye nyakuri yitwa Semivumbi Daniel yavutse tariki 28 Ukwakira 1978. Niwe wavutse ari imfura mu muryango w’abana 9, yavutse kuri Eline Kangeyo, na Se Jean Baptiste Serushago, Danny Vumbi akaba atuye muri Kigali, Akarere ka Nyarugenge, Umurenge wa Kimisagara, arubatse afite abana babiri, Henry Jayz Ineza na David Ihirwe.

Mu bijyanye n’amashuri yize, afite Impamyabumenyi ya Kaminuza yaherewe KIE mu bijyanye no kwigisha, iyi mpamyabumenyi yaje kuyibyaza umusaruro dore ko yahise anatangira kwigisha imibare, nyuma aza kuba Ushinzwe Imibereho myiza ahitwa Kintobo, nyuma yaho yanakoze nk’umunyamakuru kuri Radio Authentique.

Yatangiye muzika muri 2002 ari mu itsinda rya KIE Music Band, mu mwaka wa 2014 aza gushinga itsinda afatanyije na Gatsinzi Victor Fidele baryita The Brothers baza kwinjizamo na Fikiri Nshimiyimana uzwi nka Ziggy 55, Nyuma y’igihe kitari gito abarizwa mu itsinda rya The Brothers yabanagamo na bagenzi be; Ziggy 55 na Victory Fidele Gatsinzi uzwi ku izina rya Vicky, baje gutandukana bitewe no kubura akanya gahagije ko kwibanda kuri muzika yabo.

Danny Vumbi yatangiye kujya akora indirimbo ari wenyine zitangira gukundwa, biba akarusho ubwo yasohoraga indirimbo yise "Ni Danger" yaje kumugeza ku yindi ntera mu bijyanye n’abafana dore ko yakunzwe n’ab’ingeri zose, Kugeza ubu Danny Vumbi akaba ari umuhanzi umaze kumenyekana ndetse akaba ari umwanditsi mwiza w’indirimbo z’abahanzi bandi batandukanye zagiye zinakundwa.


Danny Vumbi n’umugore we bamaranye imyaka igera kuri 20


Umuryango wa Danny Vumbi

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO