Danny Vumbi yashimiye umuryango we udahwema kumuba hafi mu byiza no mu bibi

Umuhanzi Semivumbi Daniel uzwi nka Danny Vumbi ni umwe mu bahanzi nyarwanda badahwema gusangiza abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga amarangamutima agirira umuryango we yongeye.

Uyu mugabo yashakanye na Muhawenimana Jeannette ahagana mu myaka ya 2005 bivuga ko aba bombi bamaranye imyaka 16 utongeye ho indi myaka isaga ine bakundanye ubwo bigaga mu mahuri makuru, bafitanye abana batatu, babiri babyaranye n’umugore we n’undi barera.

Ubwo uyu mugabo yizihizaga isabukuru ye y’amavuko umugore nawe yamweretse amarangamutima amufitiye ibintu abantu benshi bakomeje kugenda bashimira uyu muryango urangwa n’urukundo aho ariho hose.

Danny Vumbi abinyujije ku rubuga rwe rwa Instagram yongeye kuzamura imbamutima z’abamukurikira aho yashyizeho ifoto ari kumwe n’umuryango we wose maze ayiherekesha amagambo y’ishimwe kuri bo.

Yagize ati “Bagufata ikiganza igihe ubikeneye ntibagutererane mu ntege nkeya ni yo sano ikomeye y’abagize umuryango."

Ubu butumwa benshi mu bamukurikira ba bumushimiye cyane bamwe bamubwira ko afite umuryango mwiza abandi nabo bavuga ko babishimiye n’ibindi bitekerezo byinshi bimushimira uko yita ku muryango we.

Kuri ubu Danny Vumbi abarizwa mu nzu ifasha abahanzi ya Kikac Music yinjiyemo asangamo Mugenzi we Mico The Best.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO