Danny Vumbi yatangaje abatumye yinjira mu muziki

Semivumbi Daniel wamenyekanye ku izina rya Danny Vumbi mu muziki yatangaje ko abantu bari bagize itsinda rya ‘Sowers’ aribo batumye yinjira mu muziki abihuza n’ubusizi yari asanzwe akora.

Danny Vumbi waririmbye mu itsinda rya The Brothers nyuma akaza gutandukana naryo akaririmba ku giti cye yaje gukundwa mu ndirimbo nka ‘Ni danger’, ‘Baragowe’ n’izindi.

Ku muntu ntabwo kugira impano biba bihagije kuko hari benshi bazipfana ariko hakabaho n’igihe umwe afata icyemezo cyo kuyimurika hari ababimufashijemo bikamutera imbaraga.
Kuri Danny Vumbi we avuga ko hari abatumye aza mu muziki bitewe n’ubuhanga bwabo.

Uyu mugabo abinyujije ku rukuta rwa Instagram yashyizeho ifoto y’itsinda rya Sowers yandika agira ati “Nitwa Danny Vumbi. Aba nibo banyinjije mu mwuga w’ubuhanzi bw’umuziki Sowersgroup (Mike Matumaini, Christelle Mugeni Oswald Basoka na Kosto Zahinda)…Nari nsanzwe ndi umusizi, ubu ndi umuhanzi umwanditsi n’umuririmbyi kubera bo. Imana izabahe umugisha!!"

Iri tsinda ryatumye Danny Vumbi akora umuziki ryashingiwe muri RD Congo, rishingwa n’abavandimwe babiri bitwa Mike na Oswald n’inshuti yo mu bwana yitwa Kosto.

Nyuma y’intambara yabereye muri Congo aba b’abanyamuziki bahise bimukira mu Rwanda hiyongeramo undi witwa Cristelle. Bari mu Rwanda nibwo basohoye Album ya mbere.
Muri 2004 bavuye mu Rwanda berekeza mu gihugu cya Uganda na Tanzania mu rwego rwo kwagura muzika yabo.

Indirimbo z’iri tsinda zamenyekanye harimo iyitwa ‘You live in me’, ‘Sema amen’, ‘Yesu mambo’, ‘Umva’, ‘Password’ n’izindi.


Abagize itsinda Sowers ryatumye Danny Vumbi afata icyemezo cyo gukora umuziki


Danny Vumbi ngo yinjiye mu muziki kubera itsinda rya Sowers

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO