Danny Vumbi yatangiye kugurisha Album ye ku bihumbi ijana

Danny Vumbi ugiye kumurika Album ye ya gatatu yerekanye indirimbo zizaba ziyigize atangaza ko ubu yatangiye kugurishwa aho ubu yose hamwe izaba igura ibihumbi ijana.

Igitaramo cyo kumurika Album ye kizaba taliki ya 17 Nyakanga 2020 kibere kuri You tube hamwe na Televiziyo ya Genesis igaragara kuri Canal + shene ya 387.

Abahanzi bazifatanya na Danny Vumbi ubu bose bamaze gutangazwa ariko ngo hashobora kuba harimo n’abandi bazatungurana kuri uwo munsi bakiri ibanga.

Abahanzi bemejwe ko bazafatanya na Danny Vumbi kuri uwo munsi harimo “Mico The Best, Brue Melodie, Uncle Austin, Fireman na Marina”, aba bahanzi bombi bakaba bazacurangirwa na Neptunez Band.

Kuri uyu munsi taliki ya 7 Nyakanga nibwo Danny Vumbi yasohoye ifoto iriho indirimbo zose zizaba zigize Album ye.

Muri izo ndirimbo hari izasohotse zizwi kimwe n’izindi zitarajya hanze harimo n’izo yagiye akorana n’abandi bahanzi nka Ben Kayiranga na Riderman.

Iyi Album ye izaba igizwe n’indirimbo 12 kuyigura yose mbere y’igitaramo akaba ari ibihumbi ijana (100 000frw).

Ati “Nyuma y’igitaramo na bwo izaba icuruzwa ku buryo n’ibiciro tuzabamenyesha nibihinduka.”


Abahanzi bazifatanya na Danny Vumbi mu gitaramo cye


Album ye izaba igizwe n’indirimbo 12

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO