Danny Vumbi yatunguwe nabo yari yarakwepye ku munsi we w’amavuko - AMAFOTO

Umuhanzi Danny Vumbi ku munsi we w’amavuko yamenyeko bazamutungura bakamukoreshereza ibirori ahita akwepa gusa ntabwo byarangiriye aho kuko izo nshuti ze zaraye zimutunguye mugihe we yiyumvishagako byarangiye.

Uyu muhanzi yabonye izuba taliki ya 28 Ukwakira, nk’ibisanzwe ku bishoboye cyangwa se inshuti uyu munsi uba udasanzwe ku muntu bamukorera ibirori cyangwa se we akabyitegurira bitewe n’uko umufuka we uhagaze.

Danny Vumbi Aganira na Genesis TV yavuze ko uyu munsi yawirirwanye mo n’umuryango we kuko umugore yari yamwemereye kumwitaho uko ashoboye.

Ati “Kuri uwo munsi nari namenye ko hari n’izindi nshuti zanjye zishaka kuntungura bituma nzikwepa njya ahantu bose batazi kugirango baze kumbura kuko ntashakaga ko bantungura."

Izo nshuti ze ntabwo zigeze ziva ku izima kuko zakomeje umugambi zari zimufitiye wo gukora ibyo biyemeje kumukorera.

Ibi byaraye bibaye mu ijoro ryo kuwa 11 Ugushyingo ubwo uyu muhanzi yajyaga mu kiganiro kuri Radio Rwanda bakaza kuhamusanga bamutunguye.

Mu bantu bari bakuriye icyo gikorwa harimo umunyamakuru Anita Pendo hamwe na Epa Ndungutse ubarizwa mu kiganiro Amahumbezi.

Mu gushimira abo bamukoreye ibyo birori byo kumutungura yagize - Ati “Ndabashimira cyane bakanguye amarangamutima yanjye mu gihe numvaga ko byarangiye kandi banyeretse ko banzirikana ko bankunda ko bampoza ku mutima.”


Anita Pendo ari mu bari babiri inyuma

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO