Danny Vumbi yiyongereye kuri Mico The Best mu bazajya bafashwa na KIKAC

Semivumbi Daniel wamenyekanye mu muziki nka Danny Vumbi yasiye amasezerano y’imyaka ine akorana n’inzu ifasha abahanzi ya KIKAC music asanzemo Mico The Best.

Danny Vumbi abaye umuhanzi wa gatatu mu bagiye kujya bakurikiranwa na Kikac Music. Abo asanzemo ni Mico The Best n’umuraperi witwa Isra The Hollyrapper.

Umuvugizi wa KIKAC Music ‘Uhujimfura Claude’ aganira na Genesisbizz yavuze ko basinyishije uyu muhanzi.

Ati “Danny Vumbi yasinye imyaka ine tumufasha ariko ibindi bikubiye mu masezerano bizatangazwa mu kiganiro tuzakorana n’itangazamakuru mu minsi iri imbere.”

Avuga ko intego ya KIKAC music ari ukuzamura abana b’abahanzi bakiri bato ariko banafite impano yo kuririmba.

Kuba basinyishije abakuze barimo Danny Vumbi na Mico The Best ngo ni ukugirango bazafashe abo bana bitewe n’ubunararibonye bafite.

Ati “Danny Vumbi ni umuhanzi ukuze wafasha umwana kuzamuka neza bitewe nibyo yamwigiraho bitewe n’ubuhanga bwe…Twamuhisemo kuko gukorana nawe bitagoye kandi azajya afasha na bo bana kwandika indirimbo.”

Avuga ko impamvu bamuhuje na Mico The Best ari uko bahuriye ku bintu byinshi birimo n’injyana ya Afro Beat.

Nyuma ya Danny Vumbi ngo bazasinyisha n’abandi kuko hari abakiri mu igeragezwa.
Danny Vumbi yatangiye muzika muri 2002 ari mu itsinda rya KIE Music Band, mu mwaka wa 2004 aza gushinga itsinda afatanyije na Gatsinzi Victor Fidele baryita The Brothers baza kwinjizamo na Fikiri Nshimiyimana uzwi nka Ziggy 55.

Nyuma y’igihe kitari gito abarizwa mu itsinda rya The Brothers yabanagamo na bagenzi be; Ziggy 55 na Victory Fidele Gatsinzi uzwi ku izina rya Vicky, baje gutandukana bitewe no kubura akanya gahagije ko kwibanda kuri muzika yabo.

Danny Vumbi yatangiye kujya akora indirimbo ari wenyine zitangira gukundwa, biba akarusho ubwo yasohoraga indirimbo yise "Ni Danger" yaje kumugeza ku yindi ntera mu bijyanye n’abafana.

Kugeza ubu Danny Vumbi akaba ari umuhanzi umaze kumenyekana ndetse akaba ari umwanditsi mwiza w’indirimbo z’abahanzi bandi batandukanye zagiye zinakundwa ku rwego rwo hejuru.


Indirimbo ya mbere yakoranye na KIKAC Music bazayisohora ejo

Uhujimfura Claude avuga ko basinyishije Danny Vumbi kuko hari ibyo abandi bazasinyisha bazamwigiraho

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO