David Bayingana aravugwa mu rukundo n’umukobwa wakanyujijeho na Davis D

Umunyamakuru David Bayingana uzwi cyane mu biganiro bya siporo biravugwa ko yaba ari mu rukundo n’uwahoze ari umukunzi wa Davis D uzwi cyane ku mbuga nkoranyambaga nka Queen Lydie.

Numa y’igihe kirekire uyu mugabo adatangaza amakuru y’ibijyanye n’urukundo byaje kugaragara ko yaba ari mu rukundo n’umwe mu bakobwa bakunzwe cyane ku mbuga nkoranyambaga ndetse wanabayeho umukunzi w’umuhanzi Davis D igihe kirekire.

Ibi byaje kumenyekana nyuma yaho ku munsi w’ejo aba bombi berekanye amafoto bishimanye muri Kigali Arena aho barimo gukurikirana imikino Nyafurika ya Volley Ball.

Imwe mu nshuti za hafi na David yabwiye Genesis TV ko aba bombi bari mu rukundo n’ubwo nta n’umwe ujya wifuza kugira icyo abitangazaho.

Bayingana kandi aherutse gutangariza umunyamakuru Ally Soudy ko ubu afite umukunzi mushya ko n’ubwo urugo rwa mbere rutamuhiriye ariko na none agomba gushaka uwo babana.

Ati “Mfite umwana umwe ufite imyaka 7 (Bayingana Joshua), ibyo nzabisigira ubuzima, ibya mbere ntabwo byemeye, hari umuntu arwana n’Isi se. Hari igihe bitemera gusa ikigenzi ni imbuto iba yavuyemo. Ku ruhande rwanjye ntabwo tukibana ariko ngomba kugira uwo mbana na we. Umukunzi ndamufite ariko izina sinarivuga, kandi ndifuza kongera kweraka umuryango n’inshuti ibirori byiza."

Queen Lydia nyuma yo gutandukana na Davis D muri za 2019 yaje no gukundana n’umukinnyi w’Ikipe y’Igihugu ya Uganda witwa Lumala Abdu.

Uyu mukobwa uretse kuba yaravuzwe mu rukundo n’umuhanzi Davis D yagaragaye no mu mashusho y’indirimbo zirimo Hennessy ya Davis na Mfumbata ya Urban Boys.

Uyu mugabo mu mwaka 2013 yashakanye na Teriteka Kezie ukomoka i Burundi aho baje gutanduka nyuma yo kubyarana umwana w’umuhungu.


Queen Lydia uvugwa mu rukundo na Bayingana


Bayingana avuga ko akeneye gushaka undi mukunzi babana


Lydia na Davis D bakanyujijeho mu rukundo nubwo bitarambye

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO