David Beckham ahishuye umukinnyi mwiza bakinannye kurusha abandi

Ufatwa nk’umunyabigwi ukomeye mu mupira w’amaguru w’U Bwongereza, David Beckham yateye umugongo abakinnyi bose bakinannye muri Manchester United ubwo yasabwaga kuvuga umukinnyi mwiza kurusha abandi bose bakinanye mu kibuga ubwo yari umukinnyi.

Ubusanzwe David Beckham yakiniye amwe mu makipe akomeye ku isi mu gihe yamaze akina umupira w’amaguru ndetse yamaze muri uyu mwuga imyaka 21 gusa yaje kumanika inkweto mu mwaka wa 2013.

Umwuga we watangiriye muri Manchester United, nyuma yimukira muri Espagne,muri Real Madrid, ndetse yananyuze mu yandi makipe arimo AC Milan, LA Galaxy na Paris Saint Germain.

Beckham yahamagawe inshuro 115 mu ikipe y’igihugu y’Ubwongereza kandi yabaye kapiteni w’igihugu cye imyaka itandatu.

Nk’umusaruro, uyu mukinnyi wo hagati yahuriye mu ikipe imwe na bamwe mu bakinnyi beza isi yagize nka Kaka, Zinedine Zidane, Ronaldinho na Zlatan Ibrahimovic n’abandi.

Mu gice giheruka cy’ikiganiro The Overlap cya Gary Neville, Beckham yabajijwe n’uyu bahoze ari bakinana muri Manchester United umukinnyi mwiza mubo bakinannye.

Beckham yagize ati: “Umukinnyi mwiza twakinannye,uretse wowe ni Zidane.”

Zidane afatwa nk’umwe mu bakinnyi beza banyuze mu mupira w’amaguru, icyamamare mu Bufaransa no ku isi yose.Yakinanye na Beckham imyaka itatu muri Real Madrid, batwarana Supercopa de Espana.

David Beckham yavuze ko igitego cyiza kurusha ibindi byose yatsinze mu mwuga we ari icyo yatsinze ari kure ubwo United yakinaga na Wimbledon muri 1996.

Beckham yatwaye ibikombe bitandatu bya Premier League, ibikombe bibiri bya FA na Champions League imwe mbere y’uko yerekeza muri Real Madrid mu 2003 nyuma yo guterana amagambo na Sir Alex Ferguson.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO