Davido yashimiye Se waguze indege ihagaze Miliyoni 62 z’amadorali

Ukwezi kwa Werurwe 2020, gutangiye umuryango w’icyamamare mu muziki wo muri Nigeria Davido wibitseho indege bwite ya Se umubyara David Adedeji Adeleke yamuhagaze Miliyoni 62 z’amadorali y’Amerika.

Mu butumwa yanyujije ku rubuga rwa Twitter ye, Davido yagize ati: “Wakoze Papa kubw’umwana wawe ariwe wacu.”

Prince Adedeji Adeleke asanzwe ari umucuruzi ukomeye, dore ari n’umuyobozi mukuru wa Pacific Holdins Limited, akaba na Perezida wa kaminuza yitwa Adeleke.

Mu myaka ibiri ishize, Se w’uyu muhanzi ukomeye muri Afurika ndetse no ku isi muri rusange yaguze indege yari ihagaze Miliyoni 35 z’amadorali.
Se wa Davido yicaye mu ndege nshya aherutse kugura Miliyoni 62 z’amadorali y’Amerika
Nubwo Papa wa Davido ari umutunzi ukomeye, umuhungu we nawe yakoze izina rye bwite, nk’aho mu byumweru bitatu bishize yahawe igihembo cy’uko Alubumu ye aherutse gusohora ‘A Good Time’ yagize ku cyiciro cya nyuma kizihagaze neza (Platinum).

N’aho indirimbo yafatikanyije na Chris Brown bise ‘Blow My Mind’ ikaba yarashyizwe mu cyiciro cya Platinum inshuro ebyiri.

Ku makuru atangazwa na Recording Industry Association of America, iyo umuhanzi abonye igihembo cya zahabu (gold) cyangwa se (Platinum), aba yinjiye mu ruhando rw’abahanzi bakomeye.

Umuhanzi uhabwa igihembo cya Gold biba bivuze ko Alubumu yagurishijwe kopi zirenga 500,000 naho Platinum ho Alubumu iba yagurishijwe kopi zirenga Miliyoni.

Kuri uyu wa Kabiri, ubushakashatsi bwashyizwe ahagaragara na ‘Statisense’ bwagaragaje ko Davido aza ku mwanya wa mbere muri Nigeria mu bakurikirwa cyane ku rubuga nkoranyambaga rwa Twitter.

Ubu bushakashatsi bwagaragaje ko Davido akurikirwa n’abarenga Miliyoni 6 n’ibihumbi 3, naho Wizkid agakurikirwa n’abarenga Miliyoni 5 n’ibihumbi 7, naho Don Jazzy akabagwa mu ntege na Miliyoni 4 n’ibihumbi 1 bamukurikirana.

Uru nirwo rutonde rw’ibyamamare 10 byo muri Nigeria bikurikirwa cyane kuri Twitter:

1 @davido: 6.30m
2 @WizkidAyo: 5.76m
3 @DonJazzy: 4.12m
4 @TiwaSavage: 3.63m
5 @channelstv: 3.55m
6 @iamdbanj: 2.99m
7 @Olamide_YBNL: 2.93m
8 @MobilePunch: 2.83m
9 @BankyW: 2.79m
10 @burnaboy: 2.77

Indege nshya Se wa Davido yaguze Miliyoni 62 z’amadorali y’Amerika

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO