Davis D na Kevin Kade basubijwe imbere y’ubushinjacyaha

Nyuma yaho abahanzi Davis D na Kevin Kade ndetse n’umufotozi witwa Thierry batariwe muri yombi n’Urwego rw’igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB mu mpera z’icyumweru gishize bashinjwa icyaha cyo gusambanya umwana utujuje imyaka y’ubukure ,aba basore ubu bacumbikiwe kuri stasiyo ya RIB ya Rwezamenyo barasubizwa imbere y’ubushinjacyaha

Aba bose uko ari batatu bari bitabye ubushinjacyaha kuri uyu wa mbere ku itariki 26 Mata ariko bitewe n’uko Davis D yafashwe nyuma ya Kevin Kade na Habimana Thierry ubushinjacyaha ntibwabasha kubabaza kubera ko umuhanzi Davis D yafashwe nyuma y’abandi, akaba atari yakabajijwe .

ibyo byatumye ubushinjacyaha bwanzura ko aba bahanzi na Habimana ibazwa ryabo ryakwimurirwa kuri uyu wa Kabiri ku itariki 27 Mata 2021 bakaba bagiye kongera kugezwa imbere y’ubushinjacyaha bakabazwa ku cyaha baregwa cyo gusambanya umwana w’umukobwa utujuje imyaka y’ubukure .

Nubwo abo basore bose bari busubizwe imbere y’ubushinjacyaha umubyeyi wa Davis D Bwana Gakuru Jean Damascene aherutse gutangariza kinyamakuru igihe ko kugeza ubu bamaze gushyiraho itsinda ry’abanyamategeko bazafasha uyu muhanzi mu bijyanye n’ubwunganizi mu mategeko. Kandi akaba yizeye ko ubutabera bw’u Rwanda buzakora akazi kabwo kandi buzagaragaza ko arengana.”

Umuvugizi w’umusigire wa RIB Dr Murangira Thierry yavuze ko Igitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda giteganya ko icyaha cyo gusambanya umwana gihanwa n’ingingo ya 133 y’itegeko No 68/2018 ryo ku wa 30 Kanama 2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange. Ugihamijwe ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka 20 ariko kitarenze imyaka 25.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO