Davis D nyuma yo gukorera igitaramo mu Bubiligi ubu ategerejwe mu Mijyi isaga itatu yo mu Bufaransa(AMAFOTO)

Umuhanzi uri mu bagezweho ubu ariwe Davis D nyuma yo gukorera igitaramo mu Bubiligi kuri ubu ategerejwe mu bindi bitaramo agomba gukorera mu Budage hamwe no mu Mijyi itandukanye mu gihugu cy’Ubufaransa.

Kuri uyu wagatandatu ushize ubwo byari kuwa 02 Nyakanga 2022 uyu muhanzi Davis D yakoreye igitaramo mu Bubiligi mu murwa mukuru w’iki gihugu Bruxelles.

Muri iki gitaramo Abanyarwanda batandukanye baba mu gihugu cy’Ububiligi babashije kukitabira ndetse bose bari bafite amashyushyu yo kubona uyu musore.

Nyuma y’iki gitaramo uyu muhanzi Davis D yahise yerekeza mu gihugu cy’Ubufaransa aho afite ibitaramo bitandukanye azakorera mu Mijyi irimo Lyon,Nantes hamwe no mu murwa mukuru Paris, gusa uyu muhanzi arateganya ikindi gitaramo kigomba kubera mu Budage.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO