Davis D yaraye yeretswe urukundo rwinshi n’abafana be i Lyon mu Bufaransa

Mu ijoro ryo kuri uyu wa gatanu tariki 15 Nyakanga 2022 nibwo byari byitezwe ko Davis D ataramira abakunzi be mu Bufaransa, ni igitaramo yeretswemo urukundo rwinshi n’abafana be batuye ku mugabane w’Uburayi.
Mu ijoro ryo kuri uyu wa gatanu, umuhanzi w’Umunyarwanda ’Davis D’ yaraye akoreye igitaramo i Lyon mu gihugu cy’Ubufaransa aho ari mu bitaramo bizenguruka umugabane w’Uburayi.
Ni mu ruhererekane rw’ibitaramo yise AFRO-KILLA CONCERT aho uyu muhanzi yakunze kugaragara yishimiwe n’abafana benshi biganjemo igitsina gore.
Mu bitaramo byabanje DAVIS D yakoreye mu gihugu cy’Ububiligi,yigeze gusangwa n’abafana ku rubyiniro, barirekura cyane barabyinana karahava umuziki barawuceka.
Ibitekerezo
Ndasaba ubufasha nfite imano ark nakesh plc munfbshe