Umuhanzi Limu yashyize hanze indirimbo igaruka ku butwari bw’abanyeshuri b’i...
- 24/03/2023 saa 11:24
Umuhanzi Davis D yifatiye ku gahanga abandi bahanzi bagenzi be ababwira ko amafaranga atagura igikundiro nkuko bamwe bajya babyibeshyaho.
Uyu muhanzi ibi yabivuze abinyujjije ku rubuga rwe rwa Instagram ubwo yateguzaga abakunzi be indirimbo nshya agiye gushyira hanze mu minsi ya Vuba yise Eva.
Yagize ati "Bantu beza, dutangiye amateka mashya mu muziki nyarwanda, Eva si indirimbo ahubwo ni filime, rero nabahaye umwanya wo gutanga umuziki mwiza none byarabananiye, reka ngarure umuziki wa nyawo bakwiriye kureba."
"Turayoboye mwe muzahora muri inyuma yanjye guhera ubu kugeza igihe cyose. Amafaranga ntagura igikundiro”.
Uyu muhanzi ukora indirimbo zifite amashusho ari ku rwego rwiza afatirwa i Dubai ari gutegura album ya kabiri dore ko amakuru ava imbere mu bamureberera inyungu ahamya ko alubum yise"Afrokilla" yamaze kuyipfundikira.
Davis D ni umwe mu bahanzi banze gutaramira abakunzi babo hakoreshejwe uburyo bw’ikoranabuhanga, yategereje ko ibitaramo bifungurwa agakora ibitaramo by’imbonankubone.
Umwe mubamufasha yadutangarije ko inshuro zose bamusabye gukora ibyo bitaramo ariko bakabyanga.
Davis D ni umwe mu bahanzi mu Rwanda bakunzwe
Indirimbo nshya ya Davis D izaba yitwa Eva