Davis D umwami w’abagore yijeje Harmonize uri mu Rwanda kumuha umugeni

Abana ni ijambo risobanura abantu bato bari munsi y’imyaka 18, Gusa mu myidagaduro n’izindi mvugo rikoreshwa bashaka kuvuga abakobwa bakuru bageze igihe cyo kubaka urugo, Davis D wiyita umwami w’abana, yaje kwemerera umugeni Harmonize nyuma y’uko bivuzwe ko agenzwa no kurambagiza.

Rajab Abdul Kahali yamenyekanye ku rubyiniro nka Harmonize, Uyu mugabo w’imyaka 32 , Davis D abinyujije ku rukuta rwa Instagram yamwemereye kumuha abakobwa beza yakuramo umugeni w’Umunyarwandakazi dore ko urukundo rwe na Kadjara rutagenze neza.

Yamusabye ko indi nshuro natekereza kuza mu Rwanda, azamumenyesha kuko ariwe mwami w’abana ndetse ko kugaragara ari kumwe na Bruce Melodie ntacyo yamumarira cyigendanye no kumuhitiramo umugeni mwiza.

Davis D yemereye umugeni Harmonize

Nyuma y’uko byakomeje kuvugwa ko ntakindi uruzinduko rwa Harmonize rugamije mu Rwanda atari ugushaka umugore, Abinyujije ku rubuta rwe rwa Instagram, yaje guhishura amwe mu mashusho yerekana ko ari gukora imishinga itandukanye y’ibikorwa bya muzika hano mu Rwanda aho yagaragaye ari kumwe na Producer Element, Ariel wayz na Bruce Melodie.


Harmonize yahishuye imishinga ari gutegura n’abahanzi Nyarwanda

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO