Mikel Arteta mu kiganiro n’itangazamakuru yagaragaje ibanga Arsenal ikoresha...
- 30/03/2023 saa 13:56
Umukinnyi mpuzamahanga ukomoka mu gihugu cy’Ububiligi ariko akaba ngenderwaho mu ikipe ya Manchester City Kevin De Bruyne yatangaje ko atiyumvisha uburyo yagizwe umukinnyi witwaye neza mu mukino kandi atigeze akina ku rwego rwo hejuru.
Uyu mukinnyi yavuze ko atiyumvisha ikintu bagendeyeho bamugira umukinnyi waraye uhize abandi ubwo ikipe y’igihugu y’Ububiligi yakinaga n’ikipe y’igihugu ya Canada.
Uyu mukino waranzwe n’amashagaga menshi aho ikipe y’igihugu ya Canada yagaragaje imikinire ihambaye ariko bikarangira itsinzwe igitego cyabonetse ku munota wa 44 w’umukino gitsinzwe na Michy Bacuayi.
De Bruyne avuga ko yishimiye cyane imikinire y’ikipe y’igihugu ya Canada aho avuga ko ku giti cye ngo ahari abamugize umukinnyi wahize abandi ngo wenda byashingiwe ku izina rye kuruta kureba ku bikorwa.
Benshi barebye uyu mukino batangaje ko ikipe y’igihugu ya Canada yakinnye neza ndetse bakomeza gushima cyane umukinnyi w’iyi kipe wari wambaye nimero 11 witwa Buchanan aho bahuriza kukuvuga ko ariwe wari ukwiye kugirwa umukinnyi wahize abandi muri uyu mukino.