Derek ahagaze ate mu bumenyi yagiye kuvoma mu ishuri ryo ku Nyundo…?

Tariki 19 Mutarama 2018 ni bwo hamenyekanye abanyeshuri 50 bari kuziga mu ishuri ry’umuziki rya Nyundo mu mwaka wa 2018. Muri aba banyeshuri bemerewe kwiga muri iri shuri harimo na Dereck wamamaye mu itsinda rya Active.

Derek Sano usanzwe ubarizwa mu itsinda rya Active, ni umwe mu banyeshuri biga amasomo y’umuziki mu ishuri ryo ku Nyundo ribarizwa kuri ubu mu karere ka Muhanga, aho agaragaza itandukaniro nyuma yo kugera muri iri shuri rya muzika.

Genesisbizz iganira na bamwe mu banyeshuri bigana na Derek mu ishuri rimwe, badutangaje ko uyu musore iyo ari mu ishuri abari umuntu usanzwe, wiyoroheje, ndetse bakanemeza ko nta kibazo cye.

Derek umaze hafi imyaka ibiri ku Nyundo, nubwo yarasanzwe ari umuhanga mu kuririmbisha ijwi rye uko abishaka, ndetse bikanogera amatwi yabamwumva, abo bigana bemeza ko nta buryo yarafite bwo kwagura ijwi rye ariko nyuma y’aho agereye muri iri shuri yagutse kurusha uko yarameze atarajya ku Nyundo.

Ibindi abanyeshuri bigana na Derek bongeraho, birimo kuba uyu musore yaragiye kwiga muri iri shuri atazi gucuranga ibikoresho bya muzika, byaje no gutuma ahitamo no kwiga gucurangisha bimwe mu bikoresho by’umuziki.

Umwe mubo twaganiriye bigana na Derek witwa Uwase Dorcas yagize ati: “kuri ubu Derek ashobora kuba yacuranga guitar accoustic, piano nubwo bitaraza neza.”

Iri shuri kuri ubu ryigamo abahanzi batandukanye bari basanzwe bakora umuziki, bagiye batungurana bakagaragara bari mu bashaka kwiga muri iri shuri, ubwo hatangiraga igikorwa cyo gutoranya abagomba gutangirana n’icyiciro cya 2018.

Muri abo bahanzi harimo; Danny Nanone, Lanie na Derek wo mu itsinda rya Active wakunze kugaruka cyane mu itangazamakuru bitewe n’uko atigeze yifuza gufotorwa mu gihe cy’amajonjora y’abagomba kujya kwiga ku Nyundo.

Danny Nanone we yiga ibijyanye no gutunganya indirimbo, kuvuza ingoma, gucuranga piano no kubyaza umuziki inyungu.

Benshi mu banyeshuri bigana na Derek bavuga ko ari umunyeshuri wubaha abo bigana ndetse n’abayobozi b’ikigo, dore ko nubwo azwi mu muziki yicisha bugufi haba aho basangirira amafunguro, mu ishuri se ndetse n’ahandi bahurira.

Derek ni umwe mu banyeshuri biga ku Nyundo

Genesisbizz

Related Articles

TANGA IGITEKEREZO