Derek ugiye kujya afasha abahanzikazi avuga ko Active ari umuryango we

Sano Derek umwe mu basore bagize itsinda rya Active yasohoye indirimbo enye ari wenyine avuga ko atatandukanye na bagenzi be anahishura ko afite umushinga wo kujya afasha abahanzi b’abakobwa.

Derek yasohoye indirimbo enye icyarimwe zitwa “Lava lava, Down for u yakoranye na Linda Montez, Wow na Jamaica.”

Uyu muhanzi yasohoye izi ndirimbo mugihe abakunzi b’itsinda asanzwe aririmbamo rya Active byavugwaga ko baba baratandukanye nubwo bose nta numwe wari wakagira icyo abitangazaho.

Aganira na Genesis TV yahakanye aya makuru avuga ko kwikorana indirimbo asanzwe abikora.

Ati “Kwikorana indirimbo nkuko mubizi narinsanzwe mbikora na mbere yuko Active ibaho kandi sinigeze mpagarika kuzihimba ahubwo icyo nari narahagaritse ni ukuzisohora, biriya nakoze bifite aho bihuriye nanjye n’umushinga mfite wo gufasha abahanzi b’abakobwa bashyashya.”

Kuba yasohoye indirimbo nyinshi icyarimwe ngo bwari uburyo bwo kwerekana ubuhanga bwe kuko abantu batari kubyumvira mu ndirimbo imwe gusa.

Ati “Aho igihe kigeze ntabwo indirimbo imwe igikora cyane nka kera ni mu buryo bwo kugirango akazi kanjye natangiye kagende neza. Abantu bagukurikira bumva agaciro k’ibintu ufite indirimbo imwe ntiba ihagije kugirango abantu bumve ikintu ufite.”

Iyo bigeze ku mubano na bagenzi be babana mu itsinda rya Active avuga ko bafite ibikorwa byinshi muri Studio ndetse ko ngo baheruka no gusohora indirimbo bise “Kigali nibyayo” nubwo itarakorerwa amashusho.

Ati “Active ni umuryango ibyaribyo byose ntabwo hari ikibazo cyo kuba twatandukana.”
Ibikorwa byo kwikorana ngo bizakomeza ari gahunda, ibindi azajya ajya gukora azajya amenyesha abakunzi be binyuze ku mbuga nkoranyambaga.


Lava lava ni imwe mu ndirimbo Derek yasohoye

Genesisbizz

Related Articles

Ibitekerezo

  • - hello

    hellohellohellohellohello

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO