Diamond Oscar yahishuye ko yagurishije inkari z’inkwavu kugirango abe icyamamare

Umuhanzi Diamond Oscar wo mu itsinda rya Team No Sleep ryo muri Uganda yatangaje ukuntu yajyaga acuruza inkari z’inkwavu yororaga kugirango aticwa n’inzara.

Uyu muhanzi mu kiganiro kuri imwe muri Televiziyo yo mu gihugu cya Uganda yatangaje uko yororaga inkwavu akajya agurisha inkari zazo kugira ngo abashe gukemura ibyo bibazo byose.

Yagize ati "Ninjije menshi muri ubwo bucuruzi. Aho yinjizaga amashilingi 80.000 ya Uganda uko yagurishaga akajerikani ka Litiro 5 z’inkari kandi ntakibazo bintera gutangaza ayo makuru."

Diamond Oscar yamenyekanye mu ndirimbo nka Nyakala Kiro, take it Easy, yakoranye na Vampino, kampala City n’izindi.

Yatangiye umuziki muri 2003 aho yaje kwerekeza mu nzu ifasha abahanzi ya Leone Island Crew ya Jose Chameleone muri 2006.

Muri 2006 yaje kuyivamo ajya gukona na Radio na Weasel mu itsinda rya Goodlyfe muri 2008 aho naho yaje kuva ashinga itsinda rye rya « Highlife Brothers » (HLB).


Diamond Oscar ashimangira ko adatewe isoni no kuba yaracuruje inkari z’inkwavu ngo yamamare

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO