Diamond Platnumz kuringaniza urubyaro ntabikozwa ahubwo arashaka uwamubyarira umwana wa 7

Umuhanzi w’icyogere ukomoka mu gihugu cya Tanzania ariwe Diamond Platnumz yatangaje ko yifuza umugore ushobora kumufasha bakabyarana umwana wa 7 dore ko kuri ubu we yemera ko afite abana 6.
Imwe mu ndirimbo z’uyu mugabo afatanyije na Mboso yitwa Oka yanakunzwe n’abakunzi benshi ba Genesis TV,mu mashusho yayo agaragaza Diamond Platnumz abyina ndetse abantu benshi batanze ibitekerezo bitandukanye bituma hari umubaza ikibazo kijyanye no kubyara undi mwana.
Umwe mubabajije iki kibazo Diamond yamusubije ko igihe kigeze cyo kwibaruka undi mwana ndetse avuga ko arimo gushaka uwo bamubyarana.
Abana ba Diamond Platnumz bazwi ni 4 gusa ubwo yari mu kiganiro n’itangazamakuru uyu muhanzi yatangaje ko we afite abana 6.
Diamond platnumz yagize ati: ”Mbabwije ukuri hari amahirwe ko mfite abana 6, kuko uwa mbere aba Mwanza, nyina yaramumpishe kandi mbayeho ubuzima bwanjye, nzi neza ko Latifah ari we mwana wanjye wa mbere. Hari n’undi w’umukobwa nawe uba Dar es Salaam.”