Diamond Platnumz ntabwo agikoreye ibitaramo muri Canada

Diamond Platnumz yamaze gutangaza ko atagikoreye ibitaramo mu gihugu cya Canada nk’uko yari yabyijeje abafana be kuko ngo ntabwo yabashije kubona ibyangombwa bye.

Uyu muhanzi yagombaga gukorera ibi bitarano mu gihugu Canada kuwa 20 na 21 Kanama 2022 gusa byaje guhagarara nyuma yo kubura ibyangombwa bimwemerera kujyayo.

Uyu mugabo yifashishije Instagaram ye abasha kwisegura ku bakunzi be mu gihe bo bari bamutegerezanyije amatsiko bikomeye

Uyu mugabo yagize ati"Kubera VISA n’izindi mpamvu ntafitiye ububasha ntabwo ndibubashe kugaragara mu bitaramo byari biteganyijwe kuwa 20 na 21 Kanama 2022 mu mujyi wa Toronto na Ottawa".

Gusa yakomeje asaba imbabazi abakunzi be ndetse abasezeranya ko mu minsi iri imbere azababwira amataliki ya nyayo agomba gukorana igitaramo nabo.


Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO