Diamond Platnumz ntiyicuza gutwara 60% by’inyungu ziva mu bahanzi asinyisha aho ashinjwa kubanyunyuza

Diamond Platnumz ufite inzu ifasha abahanzi ya WCB ntiyicuza kuba atwara 60% by’inyungu ziva mu bahanzi asinyisha aho ashinjwa kubanyunyuza.

Hashize ibyumweru bibiri umuhanzi Rayvanny yishyuye miliyari y’amashilingi ya Tanzaniya kugirango asese amasezerano yagiranye na WCB (Wasafi Classic Baby) iyi ikaba ari inzu ifasha abahanzi ihagarariwe na Diamond Platnumz.

Aya masezerano ya Rayvanny yagombaga kumara imyaka 10 ndetse asezereye iyi nzu ifasha abahanzi nyuma y’uko Harmonize nawe yari yasezeye ndetse Mbosso nawe ugasanga adahabwa uburenganzira bw’indirimbo yandika ngo zitwe ize.

Si ibi gusa kuko abatunganya amajwi barimo S2kizzy na Lizer ntabwo bahabwa uburenganzira ku bihangano bakora.

Benshi banenga inzu ya WCB ko inyunyuza abahanzi gusa umwe mu bayobozi muri iyi nzu anyomoza aya makuru.

Umwe mu bayobora iyi nzu witwa Fella mu kiganiro na Nation yagize ati:" Birambabaje cyane kumva abantu baduharabika, Ubu bucuruzi bw’umuziki tubumazemo igihe kirekire, Ndetse ni ukuri dufata 60% by’inyungu zavuye mu bikorwa by’umuhanzi gusa hari impamvu ibiri inyuma.

" Mwibuke ko iyo abahanzi baje batugana nta n’urwara rwo kwishima baba bafite, ntibaba bazwi, nta zina baba bakubaka, nitwe tubakorera indirimbo z’amajwi n’amashusho, nitwe tujya kuzamamaza, nitwe dutanga imisoro yazo ndetse tugahemba n’abantu bakora ako kazi kose, Umuhanzi rero asigarana 40% akoresha wenyine, Sinumva aho ikibazo kiri."

Amakuru aturuka mu nshuti za hafi za Rayvanny avuga ko uyu muhanzi yahisemo gusesa amasezerano yari afitanye na WCB bitewe nuko atari agikorerwa ibikorwa byo kwamamaza ibihangano bye cyane nka mbere ndetse ko bitari bikwiye ko akomeza guhabwa 40% y’inyungu zavuye mu bihangano bye dore ko nta na gahunda yari ihari yo kuvugurura amasezerano.

Harmonize niwe muhanzi wa mbere wasinye amasezerano na WCB ndetse yayimazemo imyaka isaga 4 nyuma yo kuyivamo yahise agirana amakimbirane y’iteka ryose na Diamond Platnumz aho badacana uwaka.

Kugirango asohoke muri iyi nzu bivugwa ko yishyuye miliyoni 500 z’amashilingi ya Tanzania kugirango asese amasezerano y’imyaka 10 yari yarasinye.

Diamond Platnumz we abona ko kuba abahanzi basesa amasezerano atari ikibazo ndetse akongeraho ko iyo baje bamugana nta kintu baba bafite ndetse bityo ko afite uburenganzira bwo gusubirana ama miliyoni yabashoyemo hakiyongeraho n’inyungu.



Diamond ntiyemeranywa n’abamushinja kunyunyuza abahanzi afasha

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO