Mikel Arteta mu kiganiro n’itangazamakuru yagaragaje ibanga Arsenal ikoresha...
- 30/03/2023 saa 13:56
Umuhanzi w’icyogere mu gihugu cya Tanzania ndetse no muri Afurika muri rusange yagaragaye yishimanye n’umwana we w’umuhungu wa bucura yabyaranye na Donna Tanasha witwa Naseeb Junior.
Ubusanzwe Diamond Platnumz mu buryo bwemewe buzwi afite abana bagera kuri 4 ariko yabyaranye n’abagore batatu batandukanye ndetse uyu muhungu yabyaranye na Tanasha witwa Naseeb bivugwa ko basa cyane.
Diamond yari kumwe n’umuhungu we ndetse batambuka ku itapi y’umutuku nk’uko byagaragaye ,mu mashusho Wasafi yashyize hanze ubwo bari mu birori bya Haji Manara ndetse uyu muhanzi nyuma yashyize hanze amafoto yishimanye bikomeye n’umuhungu we.
Diamond Platnumz benshi bahamya ko asa n’umuhungu we cyane.