Diamond Platnumz yahamije ko atakiri mu rukundo na Zuchu

Umuhanzi w’icyogere mu gihugu cya Tanzania ariwe Diamond Platnumz yatangaje ko atakiri mu rukundo na Zuchu yari anabereye umuyobozi muri Wasafi ndetse ibi yabitangaje yifashishije instagram ye.

Nyuma yo gutangaa ko atakiri mu rukundo na Zuhura Othman Soud uzwi nka Zuchu uyu muhanzikazi nawe yahise asiba amafoto yose yari afitanye n’uyu muhanzi ku mbuga nkoranyambaga ze.

Diamond Platnumz yatangaje ko kuri ubu afata Zuchu nka mushiki we bityo rero nawe ngo akwiye gutangira kumufata nka musaza we.

Mu magambo ye Diamond yagize ati:Njyewe na Zuchu kuri ubu turabamenyesha ko turi abavandimwe ndetse ntabwo tugikundana nk’uko byari bimeze mbere.

Urukundo rwa Diamond na Zuchu rwari rumaze igihe aba bombi bari mu munye nga icyakora hagiye havugwa inkuru zijyanye no gutandukana hagati yabo ariko hakabura umwe muri bo wabihamya.



Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO