Diamond Platnumz yahaye impano ya Telefone igezweho umukobwa we w’imfura

Umuhanzi umaze kubaka izina rikomeye mu gihugu cya Tanzania no muri Afurika muri rusange Diamond Platnumz yahaye imapano ya Telefone igezweho umukobwa we w’imfura witwa Tiffah yabyaranye na Zari aho yamugeneye iphone 14 Pro Max iri muri telefone zigezweho uyu munsi.
Uyu muhanzi yifashishije imbuga nkoranyambaga ze maze agaragaza ko yageneye umukobwa we impano ndetse imfura ye nayo yagaragaje akanyamuneza gakomeye nyuma yo kwakira impano yahawe na Se umubyara.
Biravugwa ko iyi Telefone Diamond yahaye umukobwa we ifite agaciro ka Miliyoni 1 Frw ndetse ikaba ari Telefone igezweho cyane muri iyi minsi.
Diamond yabaye na zari kuva mu mwaka wa 2014 nyuma yo gutandukana na Wema Sepetu icyakora abenshi bacitse ururondogoro ubwo mu mwaka wa 2018 Kuri Saint Valantin Zari yatangazaga ko ibye na Diamond byarangiye ku mpamvu zo kumuca inyuma.
Aba bombi bafitanye abana babiri barimo umukobwa mukuru w’imyaka irindwi bise Princess Tiffah [Latifah Dangote] ndetse n’umuhungu bise Prince Nillah ufite imyaka itandatu.