Diamond Platnumz yanditse amateka mu kurebwa cyane kuri Youtube ku mugabane wa Afurika

Diamond Platnumz kugeza ubu niwe muhanzi wo muri Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara umaze kurebwa cyane kurusha abandi kuva urubuga rwa Youtube rwashingwa mu 2005.

Nasibu Abdul Juma Issack wamamaye cyane mu muziki nka Diamond Platnumz, Ni umuhanzi ukomoka muri Tanzania ariko akaba amaze kuba ikimenyabose dore ko amaze gukorana indirimbo n’abahanzi bakomeye nka NeYO, Rick Ross n’abandi batandukanye.

Uyu mugabo amaze kwandika amateka mu bigendanye n’uburyo indirimbo ze zarebwe ku rubuga rwa Youtube.

Kuva igihe twateguraga iyi nkuru, Diamond Platnumz akurikirwa n’abantu 7,160,000 kuri Youtube naho hakabarurwa inshuro zisaga miliyari2 abantu barebye ibihangano bye byose ubiteranyije biri kuri uru rubuga.

Ibi bituma yandika amateka yo kuyobora abandi bahanzi b’Abanyafurika dore ko nka Burna Boy afite miliyari 1.7, Wizkid akagira miliyari 1.5 na Davido akabarirwa miliyari 1.2 nk’inshuro abantu bamaze kureba ibihangano bye byose ubiteranyije kuri Youtube.

Nyuma yo kwesa aka gahigo, WCB ishinzwe inyungu za Diamond berekanye amarangamutima bagira bati:" @diamondplatnumz yamaze kuzuza miliyari ebyiri zirenga z’abarebye ibihangano bye byose kuri Youtube, Diamond aracyari umuhanzi wa mbere wo muri Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara ugeze kuri uru rwego 2,000,000,000 Total Views @YouTube"

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO