Diamond Platnumz agiye kugura indege nshya muri uyu mwaka

Umuhanzi Diamond Platnumz yamaze gutangariza abakunzi be ko muri uyu mwaka agomba kugura indege nshya dore ko yapangaga kuba yarayiguze umwaka ushize.

Uyu muhanzi w’icyogere muri Afurika y’Iburasirazuba yamaze gutangaza ko aba yaraguze indege mu mwaka ushize gusa biza gukomwa mu nkokora.

Diamond Platnumz abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram yifurije isabukuru nziza y’amavuko ushinzwe kumwenyekanisha ibikorwa bye mu muziki witwa Sallma SK, maze aboneraho gutangaza ko ateganya kugura indege nshya muri uyu mwaka wa 2022.

Uyu muhanzi yatangaje ko kubasha kugura iyi ndege muri uyu mwaka wa 2022 bizakomeza kwerekana iterambere rye muri rusange.

Mu gihe Diamond Platnumz yaba abashije kugura iyi ndege azaba ariwe muhanzi wa mbere ukomoka mu gihugu cya Tanzaniya ubashije kwigurira indege ye ku giti cye.

Ntabwo ari inshuro ya mbere umuhanzi Diamond Platnumz atangaje ko agiye kugura indege dore mu mwaka wa 2020 nabwo yanditse ku rukuta rwe rwa Instagram avuga ko agiye kugura indege ihagaze amafaranga akabakaba Miliyoni 4 z’amadorari.

Ubwo aheruka kuvugana n’itangazamakuru uyu muhanzi yatangaje ko yagombaga kuba yaraguze indege ye mu mwaka wa 2020 gusa biza gukomwa mu nkokora n’icyorezo cya Coronavirus.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO