Diamond avuga ko Zuchu avuye muri Wasafi yakwishyura arenga Miliyari 4

Diamond Platnumz ukomeje kuba icyogere muri Tanzania ndetse no muri Afurika yamaze gutangaza ko umuhanzikazi Zuchu nagerageza kuva Wasafi bizamusaba gutanga agera kuri Miliyari 10 mu mashilingi ya Tanzania akaba akabakaba muri miliyari 4 z’amafaranga y’u Rwanda.

Diamond yavuze ibi nyuma yo gushinjwa ko umuhanzi iyo asheshe amasezerano ngo amuca amafaranga iryaguye.

Uyu mugabo avuga ko Wasafi ishora amafaranga menshi mu kumenyekanisha abahanzi batandukanye ndetse ngo niyo mpamvu nabo baba bagomba kwishyura amafaranga menshi mu gihe batandukanye.

Mu magambo ye yagize ati “Ntabwo wapfa kugenda gutyo gusa twarashoye za miliyoni mu buhanzi bwawe, nshora amafaranga mu kumenyekanisha abantu wongereho n’ibitaramo, baba bagomba kuyagaruza.”

Umuhanzikazi Zuhura Othman Soud abenshi bamuzi nka Zuchu ndetse magingo aya amaze kwigarurira imitima ya benshi gusa yabifashijwemo na Wasafi ya Diamond Platnumz.

Magingo aya Diamond ahamya ko uyu muhanzikazi nagerageza gutandukana na wasafi kandi ariyo yamumenyekanishije nawe agomba kuzishyura akabakaba muri Miliyari 4 z’amafaranga y’u Rwanda.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO