Diamond na Zari bongeye guhura kubera umunsi mukuru w’amavuko w’umwana babyaranye(AMAFOTO)

Diamond Platnumz ni umuhanzi w’icyogere uzwi cyane mu gihugu cya Tanzania no muri Afurika muri rusange ndetse uyu muhanzi yongeye guhura n’umuherwekazi Zari Hassan wahoze ari umugore we mu birori by’umwana wabo w’imfura Princess Tifah wuzuzaga imyaka 7 y’amavuko.
Diamond Platnumz n’umuherwekazi Zari Hassan wahoze ari umugore hamwe n’abandi bantu batandukanye bari mu birori byo kwizihiza isabukuru y’amavuko y’umukobwa wabo Princess Tiffah.
Muri ibi birori kandi harimo icyamamare Barbana Classic uzwi mu muziki w’akarere n’ikipe ngari ya Televiziyo ya Diamond Platnumz.