Diamond utunze agatubutse yatangaje umwana yahisemo uzazungura imitungo ye

Umuhanzi Diamond Platnumz ufite izina rikomeye cyane muri Afurika yamaze gutangaza ko mu bana be hari uwo yamaze gutoranya kugirango azazungure imitungo ye mu minsi izaza.

Mu mugambo ye Diamond Platnumz yatangaje ko imfura ye Princess Tiffah yabyaranye na Zari ariwe ugomba kuzagenzura imitungo ye mu minsi iri imbere.


Diamond yagize ati"Ndashaka ko aba umuragwa w’umutungo wanjye, cyane cyane ubucuruzi bwanjye bw’umuziki, kugira ngo abashe kubucunga ni icyo nshaka."


Diamond kandi yakomeje avuga ko atifuza ko umwana we azajya mu muziki aho we ngo yifuza ko yaba umuragwa mu bucuruzi bwe.


Diamond Platnumz kandi avuga ko imitungo ye ku kigero cya 50% igomba kuzahabwa mama we mu gihe yaba atakiriho ndetse ibisigaye byose ahamya ko ari iby’abana be.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO