Diamond ati “Magufuli yari umuyobozi ufata buri wese nk’umwana we”

Mu gihe mu gihugu cya Tanzania bari mu gahinda kenshi kubera urupfu rwa Perezida John Pombe Magufuli witabye Imana mu mpera z’icyumweru gishize azize indwara y’umutima, umuhanzi Diamond Platnumz yatangaje ijambo rya nyuma bavuganye.

Ubwo habaga umuhango wo gusezera bwa Nyuma kuri Perezida John Pombe Magufuli i Dar A Salaam, benshi mu byamamare bavuze byinshi kuri uyu muyobozi wari ukunzwe n’abaturage be cyane muri ibyo byamamare harimo Umuhanzi Diamond Platnumz utarahwemaga kwereka ko ari inshuti ya Nyakwigendera Magufuli.

Uyu muhanzi ubwo yamaraga kumusezeraho mu kiganiro na Ayo Tv yaho muri Tanzania yahishuye ko ubwo mu minsi ishize havugwa ikibazo cya Se umubyara w’ukuri Nyakwigendera MAgufuli wenyine yafashe telephone akamubaza neza iby’icyo kibazo cyari cyakomeje kuvugwa cyane mu bitangazamakuru byo muri icyo gihugu ndetse no mu karere.

Diamond yagize ati "Magufuli yari umuyobozi ufata buri wese nk’umwana we nawe urubyiruko rukamufata nk’umubyeyi njyewe rero byari birenze kuko ubwo habaga ikibazo cyavuzwe cy’umubyeyi wanjye yafashe Telefone ya aranyihamagaraira ambaza uko ikibazo kimeze rero nzakomeza nkurikize inama yangiriye."

abajijwe kuri Mama Samia Suluhu wasimbuye Nyakwigendera.

Diamond yagize ati “Perezida Mama Samia Suluhu ni umubyeyi uzi gukora cyane nizeye ko nk’uwari Visi Perezida wa Nyakwigendera Magufuli azayobora neza kandi nk’uko nanjye narezwe a Mama Gusa nawe ndabyizeye ko azabishobora akageza Tanzania ku iterambere rirambye asaba abaturage bose guhaguruka bakamutera ingabo mu bitugu bakamusengera akazayobora neza."

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO