Diamond yihanganishije ‘Manager’ we wanduye Coronavirus

Umwe mu bakurikirana inyungu z’umuhanzi Diamond Platnumz uzwi ku mazina ya Sallam SK yatangajeko yamaze kwandura Coronavirus, Diamond aramwihanganisha amubwira ko aza kumererwa neza.

Uyu mugabo ukurikirana inyungu za Diamond Platnumz yabinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram atangaza ko bamupimye bamusangamo iyi virusi ya Corona ikomeje guhungabanya isi.

Ati “Ibisubizo byaje byerekanye ko nanduye Virusi ya Corona, gusa ubu meze neza buri kimwe gihagaze neza kuri njye ariko buri umwe wese aho ari akomeze yiyiteho cyane.”

Yakomeje ashimira Leta ya Tanzania bitewe n’uburyo yashyizeho bwo kwirinda iyi virusi no kwita ku bayirwaye. Avuga ko kuva bamusangamo corona ahantu ari kuvurirwa ari kandi hatekanye.

Diamond yanyuze ahatangirwa ibitekerezo aramuhumuriza amubwira ko aza kumererwa neza vuba.

Minisitiri w’ubuzima muri Tanzania Ummy Mwalimu asaba abaturage kudakuka umutima no gukomeza ingamba zo kwirinda ikwirakwira ry’iyi ndwara harimo gukaraba intoki neza.

Muri aka karere, ubu mu Rwanda hari abantu 11 basanzemo iyi ndwara, Tanzania batanu, Kenya barindwi, DR Congo 14 naho mu Burundi na Uganda iyi ndwara nta muntu barayisangamo.


Sallam SK, umujyanama wa Diamond yarwaye Coronavirus

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO