Iyo atankura mu byaha sinari kwibukwa ’Mike’ mu buhamya bukubiye mu ndirimbo...
- 13/02/2023 saa 08:56
Diyoseze ya kiliziya Gatolika y’i Roma mu mujyi wa Sicily yasabye imbabazi nyuma y’uko umushumba wayo abwiye abana bato ko Santa Claus atabaho ndetse ko imyambaro ye yakozwe ku bw’inyungu z’uruganda rwa Coca-cola.
Santa Claus ubusanzwe ni umugabo umenyerewe cyane wambara imyenda y’umutuku ndetse akagira ubwanwa bwinshi abenshi bamwita Père Noël ((Papa Noheli)) .
Ku munsi mukuru wa Noheli abana bato baba biteze guhabwa impano n’uyu mugabo ndetse bikaba bizwi ko afasha abakene n’abatishoboye kuri uyu munsi mukuru.
Umushumba mukuru wa Diyoseze ya kiliziya Gatolika, iri mu mujyi wa Sicily Bishop Antonio Staglianò we yabwiye abana bato ko uyu mugabo atabaho.
Nyuma ibikorwa by’uyu mushumba byatumye ubuyobozi bw’iyi Diyoseze busaba imbabazi ababyeyi b’aba bana babwiwe ko Santa Claus atabaho.
Amakuru dukesha ibitangazamakuru byo mu Butaliyani avuga ko uyu mushumba yakomeje avuga ko imyenda y’umutuku yambwarwa na Santa Claus (Papa Noheli) yatoranyijwe n’uruganda rwa Coca-Cola mu nyungu zo kwamamaza ibinyobwa byarwo.
Umushumba wa Diyoseze ya Noto, Alessandro Paolino yasabye imbabazi avuga ko ibyakozwe n’uyu mushumba yabikoze ashaka gusobanura nyirizina umunsi mukuru wa Noheli.
Yakomeje avuga ati "Antonio yashakaga kwigisha abana bato ubusobanuro bwa nyabwo bw’umunsi wa Noheli, kuko uyu munsi benshi bawufata nk’umunsi wo kurya no kunywa no gusesagura gusa."
Yakomeje agira ati " Turamutse twigiye isomo kuri Santa Claus, yaba abato cyangwa abakuru, twagakwiye kurya bike ahubwo tugatanga byinshi."