Dj Brianne nyuma yo gucurangira i Dubai yavuze ko nta kure Imana itakura umuntu

Dj Brianne wari umaze iminsi mu butumire bwo gucurunga mu gitaramo cyo gususurutsa abakundana, yatanze ubutumwa bukomeye aho yavuze ko nta kure Imana itakura Umuntu, aho yabwiraga abana bo ku muhanda.

Ibi Dj Brianne yabitangaje nyuma yo kwitabira igitaramo i Dubai cyo gususurutsa abakundana.

Dj Brianne yatangaje ko yinjira muri uyu mwuga, yumvaga azajya acurangira mu tubyiniro duciriritse, ntiyatekerezaga ko yafata rutemikirere akajya no gucurangira mu mahanga.

Dj Brianne ni umwe mu byamamare byahuye n’ubuzima bushaririye aho yabaye no ku mihanda, abana n’abana b’inzererezi, ndetse nabo yabageneye ubutumwa bukomeye.

Yavuze ko aba bana badakwiye kwiheba kuko nta kure Imana itakura umuntu kuko nawe yabaye ku mihanda, ariko ubu ni umwe mu byamamare bikomeye mu Rwanda kandi abayeho neza.


Dj Brianne yitegura gususurutsa abantu i Dubai .

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO