Dj Deelex wari umaze igihe atagaragara mu muziki yasohoye indirimbo yise Mbaremere iki?

Umuhanzi Dj Deelex wamenyekanye cyane mu njyana ye yise ’Kadunde style’ nyuma y’imyaka igera kuri itanu adashyira indirimbo hanze agarukanye indirimbo shya yise Mbaremere iki?

Mu kiganiro na Genesisbizz yadutangarije ko mu myaka itanu ishize atigaragaza yari afite ibindi ahugiyemo birimo n’akazi ke gasanzwe ko kuvanga umuziki.

Deelex yadutangarije ko indirimbo ye nshya yise mbaremere ki ? nayo iri mu njyana ya Kadunde ariko ivuguruye kuko aho ikoranabuhanga rigeze yumvise yakongera agaha abakunzi iyo njyana yakunzwe mu myaka yaza 2011.

Ati "Nyuma yo kumara iyo myaka nta ndirimbo ubu nagarutse, mfite nyinshi zibitse kandi nkaba mbizeza ko ntakongera guhagarara, icyo nasaba abakunzi banjye nabo ni ukumba hafi."

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO