Dj Pius ati “Ababishinzwe bashyire ingufu mu kutuvuganira kugirango tubone aho twidagadurira”

Dj Pius uzwi mu muziki no mu kuvanga imiziki avuga ko mu ruganda rw’imyidagaduro yo mu Rwanda hagikenewe ibintu byinshi cyane cyane ku hantu ho kubera ibitaramo.

Mukiganiro yakoreye kuri Radio ya Fine fm yavuze kuri izi mpungenge zibugarije muri muzika.

Ati “Mu ruganda rwacu rwa Muzika Nyarwanda tubura ibintu byinshi cyane, harimo ibikorwa remezo bijyanye na muzika nk’uko ibindi bikorwa nk’imikino itandukanye byo biba bifite ahabugenewe bibera. Ibyo usanga ari imbogamizi ku bahanzi kandi bikanaduteza igihombo.”

Uyu muhanzi asaba ababishinzwe gushyira ingufu mu kuvuganira abahanzi kugirango bakomeze kugira uruhare mu guteza imbere igihugu.

Ati “Dukeneye ahantu hacu twakorera tutagiye kubangamira ahasanzwe habera inama cyangwa imikino kuko usanga kenshi ari naho dukorera ibitaramo rimwe ukanahabura bitewe n’uko hari ibindi bikorwa byahateganyirijwe .”

Asoza yashimangiye ko mu gihe yaba abonye ubushobozi ikintu cya mbere yakora ari ugushyira ingufu nyinshi mu gushaka uko bakemura ikibazo cyaho abahanzi bazajya bisanzurira kuko bituma ibihangano byabo birushaho gukundwa.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO