Dj Toxxyk yiyambaje abaraperi barimo B-Threy bakorana indirimbo

Shema Arnaud uzwi ku izina rya Dj Toxxyk akaba umwe mu bagezweho mu Rwanda mu bijyanye no kuvanga imiziki yasohoye indirimbo nshya yise “Nyumvira” ayifatanya n’abandi bahanzi b’abaraperi barimo na B-Threy.

Mu Rwanda bigezweho ko aba Djs nabo basigaye bakora indirimbo bakiyambaza bamwe mu bahanzi bakaririmba ariko ikitirirwa uwo mu Dj dore ko ari nawe uba wayishyuye. Bamwe bararirimba abandi bagahitamo kwigaragaza mu mashusho ariko bataririmba.

Abasore bagize itsinda rya Dream Team Djs (Dj Toxxyk na Dj Marnaud) ni bamwe mu bavanga umuziki ariko bakagira nuwo mwihariko wo gukora indirimbo.

Dj Toxxy yaherukaga gusohora indirimbo yitwa “Pull up” yakoranye na Kivumbi hamwe na Angel Mutoni.

Iyi nshya yasohoye yayise "Nyumvira" aho yiyambaje abahanzi babiri b’abaraperi baririmbamo. Abo bahanzi bafatanyije harimo B-Threy ugezweho muri iki gihe byumwihariko mu njyana ya Trap hamwe n’undi ukizamuka witwa Trizzie Ninety Six.

Iyi ndirimbo yasohokanye na Video mu buryo bw’amajwi yatunganyijwe na producer witwa Kevin Klein naho amashusho yo ayoborwa na Harris.


Dj Toxxyk wasohoye indirimbo nshya yitwa Nyumvira

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO