Umuraperi Doc Gynéco yatawe muri yombi

Doc Gynéco ari mu maboko ya polisi akekwaho icyaha cy’ihohoterwa ku bushake yakoreye umugore we bashakanye.

Uyu mugabo wakunzwe cyane mu myaka yashize mu bihugu bikoresha ururimi rw’igifaransa byatangajwe ko ikirego cye cyashyikirijwe kuri sitasiyo ya polisi yo mu gace ka 18 i Paris.

Amakuru dukesha ibiro ntaramakuru by’Abafaransa AFP nuko uyu muhanzi nyuma yo kugirana amakimbirane n’umugore we ku wa gatatu nyuma ya saa sita yajyanywe kwa muganga nyuma yo gukubitwa inshyi zigera kuri enye mu maso .

Nk’uko iki kinyamakuru kibitangaza ngo uyu mugore yagiranye amakimbirane n’umugabo we yaturutse ku ishyari umugabo we yamugiriye, gusa nubwo yamukubise we ntiyifuzaga gutanga ikirego ariko byarangiye bimenyekanye .

Doc Gynéco akimara kubwirwa ibyaha ashinjwa yavugishije ukuri aremera arafatwa ajyanwa kuri polisi, ntiyigeze atera amahane nk’ibisanzwe ku bandi bahanzi kuko atari yasinze .

Bruno Beausir uzwi ku izina rya Doc Gynéco, ni umwanditsi w’indirimbo ndetse akanazitunganya ,alubumu ya mbere ku giti cye yasohotse muri Mata 1996 agurisha kopi zirenga miliyoni, ikaba yariho indirimbo zakunzwe nka "Viens voir le docteur" na "Vanessa" ni zindi nyinshi

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO