Dolly Parton yakingiwe Covid-19 nyuma yo gutera inkunga abayikozeho ubushakashatsi

Umuhanzikazi w’Icyamamare mu njyana ya Country Dolly Parton, Kuri uyu wa Kabiri yahawe urukingo rwe rwa Mbere rwa COVID-19 mu kigo cy’ubuvuzi cya Kaminuza ya Vanderbilt i Nashville, muri Leta ya Tennesse.

Uyu mugore ufatwa nk’umunyabigwi muri iyo njyana yahawe urukingo rwa Moderna, mugihe umwaka ushize yatanze inkunga ya Miliyoni zirenga z’amadorali kugirango hakorwe ubushakashatsi bwo kurwanya Coronavirus.

Abinyujijee ku mbuga nkoranyambaga ze, uyu mukecuru yasangije abasaga Miliyoni enye amafoto n’amavidewo agira ati "Njye namaze kubona urukingo rwanjye."

Yifashishije amwe mu magambo y’indirimbo ye yakunzwe cyane yise “Jolene“ ashishikariza abantu bose kwitabira igikorwa cyo kwikingiza COVID-19.

Uyu mukecuru w’imyaka 75 yasoje abwira abakunzi be kudatinya kwikingiza kuko bidateye ubwoba kandi bidakomeretsa, yaboneyeho gusaba abo mu kigero cye ko bakwitabira icyo gikorwa nkuko nawe nyuma yo gutanga inkunga yo gukora ubushakashatsi kuri Coronavirus yabigenje.

Indirimbo Jolene ye yamenyekanya cyane

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO