Donald Trump yakamejeje arifuza ko habaho impinduka zikomeye mu Itegeko Nshinga rya Leta ya Amerika

Uwahoze ari Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika Donald Trump yatangaje ko mu mwaka wa 2020 ubwo Joe Biden yegukanaga intsinzi ngo habayermo uburiganya n’amanyanga akomeye mu mategeko yagenganga amatora kuburyo ngo yifuza ko ibyo byose byaseswa ndetse harimo n’itegeko Nshinga.

Uyu mugabo Trump yakamejeje nyuma yo gutangaza ko mu mwaka wa 2024 ngo azongera kwiyamamariza umwanya w’umukuru w’igihugu ndetse ngo arifuza kugarura ishema n’igitinyiro kuri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Gusa Trump yatangaje ko hari impinduka zigomba gukorwa kugirango ibintu bisubire mu buryo ndetse ngo muri ibyo harimo no gusesa Itegeko Nshinga.

Mu magazmbo ye Donald Trump yagize ati “Uburiganya bukabije bwo kuri uru rwego butuma amategeko, amabwiriza, n’ingingo zose ziseswa ndetse n’ibiteganywa mu Itegeko Nshinga."

Nyuma yo gutsindwa na Joe Biden mu mwaka wa 2020 Donald Trump ntabwo yahwemye kuvuga ko hari uburiganya bukomeye bwabaye mu majwi ubwo amatora yakorwaga ndetse hari n’abaturage bamwe na bamwe bafana Trump bamaze gutangaza ko uyu mugabo yibwe amajwi ubwo habaga amatora bikarangira Joe Biden atsinze.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO