Donald Trump yamaze gutangaza ko aziyamamariza umwanya w’umukuru w’igihugu mu mwaka wa 2024 kugirango atabare USA

Donald Trump wahoze ari Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika yatangaje ko agiye kongera kwiyamamariza umwanya w’umukuru w’igihugu mu mwaka wa 2024 aho azaba ahagarariye ishyaka ry’aba Republican.

Mu magambo ye Trump yavuze ko ibi agiye kongera kubikora kugirango Amerika ibe intare batinya nk’uko byahoze mbere hose.

Mu magambo ye Trump yaqgize ati:Mu rwego rwo kugirango Amerika yongere kuba igikomerezwa no kuvuga rikijyana iri joro nejejwe no kubamenyesha ko niteguye kongera kwiyamamariza umwanya w’umukuru w’igihugu mu mwaka wa 2024.


Uyu mugabo yahamije ko kuba yakongera gufashwa agatorwa bityo agatsinda Joe Biden ngo bizaba bisobanuye ko igihe cyo kurabagirana kuri Leta Zunze Ubumwe za Amerika kizaba kigeze.


Uyu mugabo nyamara atangaje ibi mu gihe mu minsi ishize aribwo Trump yashinje abakozi bakora mu iperereza ko bamuvogereye urugo ruherereye muri Florida aho bavugaga ko bamushinja gutwara inyandiko za Leta ziriho amabanga y’igihugu gusa nyiri ubwite we yabiteye utwatsi.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO