Donald Trump yamaze gutangaza ko yiteguye kugurisha imwe mu ndege atunze

Uyu mugabo wabaye Perezida wa 45 wa Leta zunze ubumwe za Amerika atangaje ibi nyuma y’uko abarirwa mu bashoramari bakomeye ku isi ndetse akaba yarabaye perezida w’iki gihugu bataramuhaga amahirwe.

Perezida Donald Trump ni umugabo wagiye ugarukwaho cyane n’ibitangazamakuru bitandukanye hirya no hino ku isi nyuma y’aho abereye umukuru w’igihugu bijyanye n’imyanzuro yakundaga gufata abenshi bitaga ubuhubutsi.

Uyu mugabo yakunze gufatwa nk’umuntu udaha agaciro abirabura cyane gusa ku rundi ruhande benshi mu Banyamerika bamukundiraga cyane ukuntu yahanganye n’ikibazo cy’ubushomeri aho yaje kuba agabanya ubushomeri ku gihe cye ayobora Leta zunze ubumwe za Amerika.

Uyu mugabo rero ufatwa nk’umushoramari ukomeye ku isi yamaze gushyira hanze itanga zo ryo kugurisha indege ye bwite dore ko ari indege ihagaze akayabo ka miliyari z’Amadorari ya Amerika.

Ntakibazo nyamukuru kigeze gitangazwa na Tump cyaba kimuteye kugurisha iyi ndege igitaraganya gusa n’ubundi uyu mugabo aracyafite izindi ndege ze kugiti cye harimo nk’iyitwa Boeing 757 n’izindi zitandukanye.

Igiciro nyamukuru iyi ndege igomba kuba igurwa ntabwo cyigeze gitangazwa kuko abenshi bategereje nyirubwite Donald Trump ngo abe ashyira hanze igiciro cy’iyi ndege aho abenshi bayibarira nibura mu gaciro ka Miliyari imwe n’igice mu madorari ya Amerika.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO