Donald Trump yihanukiriye yita Kanye West umurwayi wo mu mutwe ananenga umugambi we wo kwiyamamaza nk’umukuru w’igihugu

Donald Trump yanenze cyane Kanye West nyuma yo kumutumira ngo basangire akazana umwe mu bantu batazwi kandi bagombaga guhura bonyine.

Abinyujije ku rubuga rwe rwa Truth Social, Donald Trump yagize ati:" Rero nafashe umwanzuro wo gufasha uyu mugabo wahungabanye, uyu mwirabura, Kanye West, wahuye n’ibizazane mu bintu byose yaba ubucuruzi bwe n’ibindi."

" Twemeranyije guhurira i Mar-a-Lago twenyine kugirango muhe inama, Gusa natunguwe no kubona azanye n’abantu batatu, babiri muri bo simbazi, undi ni umunyapolitike tutabonanye mu myaka myinshi ishize, nyuma namugiriye inama yo kutiyamamariza umwanya w’umukuru w’igihugu, kuko ni uguta umwanya, ntashobora gutsinda."

Impamvu nyamukuru Donald Trump yanenze Kanye West wahinduye amazina aho asigaye yitwa Ye ni uko yagaragaye ari kumwe na Nick Fuentes, Uyu akaba ari umwe mu bazungu batasibye kugaragaza urwango ku Bayahudi.

Nta gihe kinini cyari gishize Ye konti ze z’imbuga nkoranyambaga nyinshi zihagaritswe kubera gutangaza ubutumwa buhembera urwango ku Bayahudi na benshi bakamwita umurwayi wo mu mutwe.



Ye (Kanye West) yagiriwe inama yo kutaziyamamaza mu matora ateganyijwe 2024

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO