Donald Trump yiyemeje gukina mu nyana nka nkungu ashyira hanze indirimbo ahuriyemo n’abagororwa none yaciye ibintu

Uwahoze ari Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika bwana Donald Trump akomeje kuvugisha abatari bake nyuma yo gukorana indirimbo n’imfungwa ndetse iyi ndirimbo bayita Justice for All
Justice For All ni indirimbo Donald Trumpa yahisemo gukorana n’izi mfungwa ndetse bivugwa ko zafunzwe zizira gukora imyigaragambyo ikomeye yabaye mu Inteko Ishinga Amategeko ya Amerika kuwa 6 Mutarama 2021 ubwo zamaganaga intsinzi ya bwana Joe Biden.
Uburyo iyi ndirimbo yakozwemo bivugwa ko Trump yafatiye amajwi mu rugo iwe muri Florida ndetse imfungwa zifatira amajwi mu buroko maze nyuma baza guhuza ibyo baririmbye birangira bivuyemo indirimbo aho yashyizwe hanze kuwa 03 Werurwe 2023.
Iyi ndirimbo Donald Trump yakoranye n’imfungwa nyuma yo gusohoka yahise itangira kuba igitaramo ndetse igarukwaho n’abatari bake ku mbuga nkoranyambaga ndetse yatangiye guhigika zimwe mu ndirimbo zikomeye mu kurebwa ku mbuga zimwe na zimwe.
Kanda hano urebe indirimbo Justice For All Trump yakoranye n’imfungwa.
Izi mfungwa zafunzwe bivugwa ko zikunda cyane Donald Trump n’imiyoborere ye ndetse bahisemo gukorana iyi ndirimbo mu rwego rwo kugirango amafaranga azavamo azifashishwe mu gufasha imiryango y’aba bafunzwe.
Ese Mu by’ukuri Donald Trump asanzwe afite impano yo kuririmba?
Uwavuga ko Trump atakunze kuvugwa mu bikorwa bijyanye n’ubuhanzi ntabwo yaba abeshye kuko uyu mugabo yakunze kugirwaho impaka n’abatari bake aho hibazwaga uburyo umuntu umenyereye ubucuruzi aghabwa inshingano zo kuyobora igihugu cy’igihangange ku Isi nka Leta Zunze Ubumwe za Amerika ndetse ku bijyanye n’umuziki byo nta numwe wakekaga ko yakora indirimbo.
Ubusanzwe Donald Trump ni muntu ki?
Donald Trump yabonye izuba kuwa 15 Kamena 1964 ndetse ni umugabo wabaye Perezida wa 45 wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho yamenyekanye cyane nk’umucuruzi ukomeye mbere yo guhabwa izi nshingano zo kuba umukuru w’igihugu mu mwaka wa 2017 kugeza 2021.
Uyu mugabo kandi yize muri kaminuza yitwa Wharton School iherereye muri
Pennsylvania ndetse ahakura impamyabumenyi mu bijyanye n’ubucuruzi mu mwaka wa 1968.
Ese ni uwuhe mwihariko wa Donald Trump atandukaniraho n’abandi ba Perezida bayoboye Leta Zunze Ubumwe za Amerika?
Uyu mugabo mu mbwirwaruhame nyinshi akora akunda kugaruka ku buryo ariwe Perezida wa Leta Zunze Ubumwe mu kinyejana cya 21 wabashije kuyobora iki igihugu ndetse bigatuma U Burusiya butinya kugaba ibitero ku bindi bihugu.
Donald Trump yari hamwe n’abagize umuryango we.