Dorcas waririmbiye Ange Kagame mu bukwe bwe yinjiye muri sinema

Uwase Dorcas waririmbye mu bukwe bwa Ange Kagame yinjiye muri Sinema, azafatikanya n’amasomo asanzwe yiga mu ishuri ryo ku Nyundo.

Ange Kagame umukobwa umwe rukumbi wa Perezida Paul Kagame yasabwe tariki 28 Ukuboza 2018, umuhango wo gushyingirwa uba ku itariki ya 6 Nyakanga 2019 mu birori byitabiriwe n’abantu bo mu miryango yombi n’abandi batumirwa.

Uwase Dorcas wiga mu mwaka wa Gatatu usoza amasomo ye ku Nyundo ni umwe mu banyeshuri bari bagize Symphony Band yaririmbiye Ange Kagame mu bukwe bwe haba mu kiliziya ndetse no muri Reception.

Kuri ubu Uwase akaba yinjiye mu mwuga wa sinema, yemeza ko umuririmbyi ashobora no gukina filime nta kibazo kuko bose abari abahanzi, bikanashoboka cyane iyo ukoresha impano yo kuririmba ukina filime.

Mu kiganiro kirambuye Uwase Dorcas yagiranye na Genesisbizz yavuze uwamukundishije gukina filime ari Rwasa uherutse kwitaba Imana.

Mu magambo ye yagize ati: “Imana yaramwisubije ariko hari icyo yasize kimpa imbaraga zo gukomereza gukunda gukina filime.”

Uwase yatsinze amajonjora yo guhitamo abakinnyi bazakina muri filime yitwa ‘Kwanda’ inkuru yayo izaba yibanda ku mateka anyuranye yo hirya no hino[the anointed kingdom], aho Uwase Dorcas yemejwe nkuzayigaragaramo.

Umunyamakuru wa Genesisbizz abaza Uwase icyo atekereza ku gukoresha ibihangano by’abandi bahanzi mu bitaramo byitabirwa n’abiga ku Nyundo, yagize ati: “si abahanzi bose babigiraho ikibazo, gusa natwe icyo dusabwa ni ukugira ibihangano byacu.”

Aba banyeshuri biga ku Nyundo iyo basoje amasomo yabo, ubuyobozi bwabo bukomeza kubakurikirana mu kubafasha kubashakira aho bakoresha ubumenyi baba baravomye muri iri shuri rya muzika.

Genesisbizz

Related Articles

TANGA IGITEKEREZO