Dore Urutonde rw’abantu 5 babayeho mu gihe cya Hollywood’s Golden Age bakaba ibyamamare bidasanzwe ndetse bakaba bafite urwibutso rukomeye

Golden Age Of Hollywood yagiye ihindurirwa amazina buri uko ibihe byagiye bisimburana ndetse kuri ubu yazamukiyemo ibihanganjye muri Filimi ku buryo benshi bagize izina rikomeye ku Isi ariko hakaba hari benshi bitabye Imana icyakora tugiye kuvuga ku bantu batanu bagaragarye muri Golden Age of Hillywood ndetse bakaba barasize urwibutso rukomeye.
Dore abantu batanu bagihumeka umwuka w’abazima ariko babaye muri Golden Age of Hollywood
1.Angela Lansbury
Angela Lansbury yabonye izuba kuwa 16 Ukwakira 1925 ndetse yabaye umukinnyi ukomweye cyane muri Filimi zatambukaga ku matereviziyo icyo gihe ndetse uyu mwuga yawumazemo igehe kigera ku binyacumi 8 byose ni ukuvuga hafi imyaka 80 ndetse byarangiye yitabiriye Golden Globe Awards hawe na Oscar Awardas.
2.Betty White
Betty White yabonye izuba kuwa 17 Mutarama 1922 ndetse yamaze igihe kigera ku myaka 80 akora akazi kajyanye no gukina filimi ndetse uyu yafatwaga cyane nk’umuntu wari uzi kugenzura amarangamutima ye cyane mu gihe arimo gukina.
3.Sidney Poitier
Sidney Poitier yaboneye izuba kuwa 20 Gashyantare 2022 ndetse yabaye umukinnhi wa Mbere wa Filimi w’Umwirabura wabashije gukina muri Filimi yitwa Lilies mu mwaka wa 1963 ndetse yaje no kubihemberwa ndetse yakinnye muri Filimi zitandukanye nka The Defiant Ones (1958,),A Raisin in the Sun (1961),To Sir, with Love (1967), hamwe na Guess Who’s Coming to Dinner (1967).
4.Nehemiah Persoff
Nehemiah Persoff yaboneye izuba i Yeruzalemu mu mwaka wa 1919 ndetse we n’umuryango we baje kwimukira muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu mwaka wa 1929 ndetse uyu mugabo nubwo bwose yakinnye muri Filimi gusa yanabanyer mu gisirikare cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ndetse yatangiye gukina Filimi byeruye mu mwaka wa 1940.
5.Virginia Patton
Virginia Patton yaboneye izuba Cleveland muri Ohio kuwa 25 Kamena 1925 ndetse yagaragaye muri Filimi zitandukanye kuva mu mwaka wa 1940 ndetse kuri ubu abarwa nk’umugore umwe rukumbi ukibarizwa ku Isi y’abazima ugereranyije n’abandi bakinanye.