Dore aho abantu bakura amasomo iyo bashyinguwe ari bazima

Bamwe mu bafite ama kompanyi yo gushyingura abapfuye mu gihugu cya Koreya y’Epfo bari gutanga izi serivisi ku buntu, ku bantu bose bifuza gushyingurwa ari bazima.

Abantu barenga ibihumbi 25 mu cyumweru gishize bahuriye mu muhango wo ‘gushyingura abazima’ ubera ahitwa Hyowon Healing Center hafunguwe mu 2012, hari hagamije kongerera icyizere ubuzima bw’abiyahura no kugabanya impfu za hato na hato.

Cho Jae-hee w’imyaka mirongo 75 wagiye muri uyu muhango wo gushyingura abazima, nka gahunda yo ‘gupfa neza’ nk’uko babyita yagize ati: “iyo ugiriye amacyenga urupfu, ukaba wararurungurutseho, wishimira ubuzima bushya uba ubayeho.”

Amagana y’abantu yitabiriye uyu muhango kuva ku rubyiruko kugeza ku basheshakanguhe, bafite amafoto y’isanduku, biteye imyambaro bashyinguramo abapfuye ndetse bakanaryama mu isanduku ifunze iminota igera ku 10.

Umunyeshuri muri kaminuza Choi Jin-Kyu yavuze ko igihe yarari mu isanduku byamufashije kubona abandi nk’abo bahanganye.

Uyu musore w’imyaka 28 yagize ati: “mu gihe narindi mu mva, natekereje icyo ikoreshwa” yongereyeho ko nasoza kwiga azahita atangira kwikorera, aho kujya gushakisha imirimo nk’abandi bose.

Iki gihugu cya Koreya y’Epfo kiri ku mwanya wa 33 mu bihugu 40 biri mu muryango w’ibihugu bihagaze neza mu bukungu. Abenshi mu rubyiruko rwo muri Koreya y’Epfo baba bifitiye icyizere cyinshi cy’uko bagomba kwiga neza kandi bakabona akazi, ibi bikaba bimwe mu byongera ubushomeri muri iki gihugu.

Professor Yu Eun-Sil umuganga mu ivuriro rya ‘Asan Medical Center’ avuga ko ari ngombwa kwiga no gutegura urupfu ndetse ibi bigahera mu bangavu, akaba yaranditse igitabo kivuga ku rupfu.

Mu maka wa 2016, imibare y’abiyahura muri Koreya y’Epfo yariri kuri 20.2 ku bantu ibihumbi 100 bahatuye, aho iyi mibare yikubye kabiri ugereranyije n’imibare mbumbe ya 10.53 nk’uko umuryango mpuzamahanga wita ku buzima (WHO) ubivuga.

Jeong Yong-mun umuyobozi wa kompanyi ya Hyowon ikaba yaratanze izi serivisi zo gushyingura abazima mu rwego rwo gufasha abantu kwishimira ubuzima bwabo, gushaka imbabazi, ndetse n’ubwiyunge mu miryango n’inshuti.

Genesisbizz

Related Articles

TANGA IGITEKEREZO